Hasabwe gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya ibiza hibandwa ku kuzirika ibisenge

Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bugamije gukumira ibiza, ku wa 21/10/2020 mu Karere ka Nyamagabe hakozwe inama irebera hamwe ibikorwa bikenewe mu gukumira ibiza cyane cyane hibandwa ku gikorwa cyo kuzirika ibisenge by’inzu.

Iyi nama ya Komite y’Imicungire y’Ibiza ku rwego rw’Akarere yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kabayiza Lambert yitabirwa n’abagize inzego z’umutekano ndetse n’Abayobozi b’Imirenge.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije yibukije abari mu nama ko ibiza biteza ibihombo byinshi harimo kubura abantu, imyaka, amatungo, kwangiza ibikorwa remezo n’ibindi bityo bikaba bigira ingaruka ku iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage kandi ko ari ikibazo gihangayikishije igihugu cyose

Iyi nama yaranzwe no kungurana ibitekerezo ku bigikenewe gukorwa kugirango hirindwe ibiza maze ifata imyanzuro ko abayobozi b’Imirenge bagiye kwita ku baturage batuye mu manegeka akabije ashyira ubuzima bwabo mu kaga bagacumbikishirizwa mu baturanyi no kwihutisha igikorwa cyo kubakira abemejwe ku ngengo y’imari y’Akarere. Iyi nama kandi yasabye abayobozi

Hemeranijwe kandi gutanga iteganyabikorwa ku  gikorwa cyo gukangurira abaturage kuzirika ibisenge by’amazu mu rwego rwo kuyakomeza hirindwa ko yaguruka.

Muri iyi nama abayobozi  b’Imirenge basabwe gukurikirana ko igikorwa cyo gusiba ibinogo n’ibyobo byacukuwemo ibumba, imicanga n’amabuye byakoreshejwe mu gikorwa cyo kubaka amashuri bisibwa mu buryo bwihuse.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije yibukije kandi ko ubu bukangurambaga butareba gusa inzu z’abaturage, ahubwo n’inyubako z’ubuyobozi, iz’amashuli ndetse n’inzu z’ubucuruzi zigomba gukurikiranwa kugira ngo harebwe ko hashyizweho uburyo bwo gukumira ibiza nko gufata amazi y’imvura kugira ngo adatemba agateza ibiza.