Hasinywe amasezerano yo guteza imbere umuhora Kaduha—Gitwe uzakura abaturage b’Uturere dutatu mu bukene
Ni amasezerano agamije guteza imbere umuhora Kaduha-Gitwe, akaba yarashyizweho umukono n'Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi (RAB), Ikigo Gishinzwe Kohereza Ibikomoka ku Buhinzi mu Mahanga (NAEB), Inyange Industries, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amakoperative (RCA), Gisagara Agro-business Industries (GABI Ltd), Uturere twa Nyamagabe, Nyanza na Ruhango.
Umuhango wo gusinya aya masezerano wayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel Gasana wavuze ko aya masezerano yitezweho gukura mu bukene abaturage b’iyi Mirenge bigaragara ko yari yarasigaye inyuma mu bikorwa by’iterambere.
Muri aya masezerano harimo gahunda yo guteza imbere ubuhinzi bw’ibihingwa bitandukanye birimo inanasi, avocat, urutoki, ibitunguru, macadamia n’ibindi bishobora kwera muri utu turere, ibyo bikorwa bizakorerwa mu makoperative y’abahinzi aho bazahabwa ubujyanama n’amahugurwa.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel Gasana yashimiye abayobozi kubw’ibyo biyemeje gukora, avuga ko ibyo biyemeje nibishyirwa mu bikorwa, mu gihe cy’imyaka ine aka gace kazaba kageze ku iterambere ryifuzwa.
Yavuze ko muri aya masezerano harimo inshingano z’abashinzwe ubukangurambaga ku baturage kugira ngo bazitabire ibi bikorwa asaba ababishinzwe kuzabyihutisha.
Yongeyeho ko mu masezerano harimo gushyira abaturage mu makoperative, asaba ko byakorwa neza kandi vuba.
Yagize ati ‘’Ibyo tuzi agaciro kabyo iyo abaturage bagiye mu makoperative kuko harimo amahirwe menshi, ibyiciro bitandukanye bigomba kubimenyeshwa, bakabihugurirwa noneho ayo mahirwe ntabacike’’.
Abayobozi basinye kuri aya masezerano biyemeje kubahiriza ibiyakubiyemo kandi bakihutira gushyira mu bikorwa ibyo basinyiye kandi biyemeje gukora.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamagabe Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kabayiza Lambert yashimye ubuyobozi bukuru bw’igihugu budahwema gutekereza ku iterambere ry’abaturage.
Yagize ati ‘’ Icyo navuga ni uko ubu tuvuye muri ndabivuga, tugiye muri ndabikora kandi tukabiharanira’’.