HASOJWE IMINSI 16 YAHARIWE UBUKANGURAMBAGA BWO KURWANYA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA
Kuri uyu wa 10 Ukuboza 2023, Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y' Abaturage Madame Agnès UWAMARIYA yitabiriye umuhango wo gusoza iminsi 16 yahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ku rwego rw' Akarere wabereye mu Murenge wa Mbazi.
Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Madame Agnès UWAMARIYA wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yasabye uwo ari we wese gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina kuko ari kimwe mu byaha bikomeye bikorerwa umuryango.
Yasabye kandi abashakanye kutitiranya ihame ry' uburinganire kuko ngo iyo ryumviswe nabi biri mu bitiza umurindi ihohotera rishingiye ku gitsina. Kuva tariki 25 Ugushyingo kugeza ku ya 10 Ukuboza 2023, ni bwo ku Isi yose habaye ubukangurambaga bw’ Iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina. Abayituye bahamagariwe kugira uruhare rugaragara mu kurikumira. Mu Rwanda insanganyamatsiko y’ uyu mwaka wa 2023, yaragiraga iti: “Dufatanye! Dukumire ihohotera rishingiye ku gitsina.” Muri iyi minsi 16, Abaturage bakanguriwe gukumira, kwirinda no gufata ingamba zirambye zo guhangana n’ ingaruka z’ ihohotera rishingiye ku gitsina. Basabwe kandi gutangira amakuru ku gihe y’ ahashobora kugaragara ihohotera no kubungabunga ibimenyetso ndetse no gufasha abahohotewe kubona Serivisi zikomatanyije zitangwa na Isange One Stop Center.