Hatangijwe ubukangurambaga bw'isuku mu Karere ka Nyamagabe

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi b’Akarere bungirije bombi, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasaka, ubw’Akagali ka Nyamugari ndetse n’abaturage.

Nyuma y’ibi bikorwa, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza yahaye ubutumwa abaturage abasaba kwita ku isuku mu ngo no ku mubiri by'umwihariko isuku yo mu kanwa ndetse n'isuku y'aho bakorera.

Ati "Dutangije iki gikorwa ariko twese twisuzume uko duhagaze iwacu, isuku ibe umuco muri Nyamagabe"

Iyi gahunda yatangijwe n'Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo igamije kuzamura ibikorwa by'isuku mu baturage.

Abaturage bose bakanguriwe kujya bitabira iyi gahunda izajya iba buri wa kabiri mu gitondo aho bazajya bafata isaha imwe bagakora isuku mbere yo gukomereza mu mirimo yabo ya buri munsi.