Hatangijwe ukwezi ko kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure atangiza uku kwezi ku mugaragaro yavuze ko Ubumwe n’Ubwiyunge atari amahitamo cyangwa umurongo wa politike gusa ahubwo aribwo buzima bw’abanyarwanda.
Yagize ati “Mu Karere kacu ka Nyamagabe tukaba tubibona noneho nk’umurongo mwiza utuvana aho amateka mabi yatugizeho kuko Akarere kacu kagizwe n’igice kinini cyane cy’icyahoze ari Perefecture ya Gikongoro hakaba ari hamwe muho ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bwari bwarasenywe ndetse bwarasibanganye kurusha ahandi”.
Umuyobozi w’Akarere yashimye umurongo mwiza wa Politike wazanwe na FPR Inkotanyi nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 akaba ariyo mahitamo yari ahari.
By’umwihariko mu Murenge wa Kaduha, Umuyobozi w’Akarere yagarutse ku buryo icyahoze ari ubunyambiriri cyaranzwe n’amateka mabi ya Jenoside ariko ubu abayirokotse n’abayigizemo uruhare bakaba bageze ku ntera ishimishije mu bumwe n’ubwiyunge.
Mayor Uwamahoro yibukije ko ubumwe n’ubwiyunge bikwiye kuba ubuzima bw’abanyarwanda ntibibe ibyo bahatirwa.
Yagize ati “Ubumwe n’ubwiyunge tugomba kubugira ubuzima bwacu ntibibe gusa ibyo duhatirwa cyangwa twifuzwaho n’ubuyobozi, ahubwo bikaba ibyo natwe twese tugiramo uruhare”.
Mu buhamya bwatanzwe na Mukanyemera Françoise yagarutse ku rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge, avuga ko nk'umuntu warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Jenoside igihagarikwa yumvaga ataba mu Rwanda kubera ibibi yakorewe.
Avuga ko kubera amahugurwa yahawe y'ubumwe n'ubwiyunge yabashije kubohoka ku mutima maze atera intambwe ababarira abamwiciye umuryango ndetse n'abasahuye imitungo. Avuga ko yatanze imbabazi abamuhemukiye batagombye kuzimusaba.
Yagize ati “Iyo utabashije kubohoka ngo uvuge ibyakubayeho uheranwa n’agahinda. Icyerekeranye n’amahoro, urabanza muri wowe ukiha amahoro, iyo umaze kuyiha, uyaha n’abandi nabo bakayaguha”.
Ukwezi ko kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge kwatangijwe taliki ya 01 kuzageza kuya 31 Ukwakira 2021 mu gihugu hose.