Hatangiye ubukangurambaga bugamije kugira umuryango utekanye kandi ushoboye

Inama yahurije hamwe Komite Nyobozi y’Akarere, Perezida w’Inama Njyanama, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge na bamwe mu bakozi b’Akarere, inzego z'umutekano n'abafatanyabikorwa b'Akarere.

Ni ubukangurambaga buje nyuma y'uko Umukuru w'Igihugu ahaye abayobozi b'inzego z'ibanze umukoro wo guhindura ubuzima bw'abaturage. Afungura iyi nama, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand yagarutse kuri uyu mukoro Umukuru w'Igihugu yahaye Abayobozi.

Yavuze ko Umukuru w'Igihugu yabasabye kwimakaza isuku, guca imirire mibi n'igwingira mu bana, kugarura abana ku ishuri, gukemura ibibazo by'abaturage & gutanga serivisi nziza no kurwanya amakimbirane mu miryango.

Yavuze ko buri wese witabiriye inama yagira uruhare mu kubigeraho avuga ko "Abanyamadini badufasha guhindura imyumvire y'abayoboke babo, abayobozi bagakaza umurego mu gushyira mu bikorwa izi gahunda n'abandi bafatanyabikorwa bakadufasha mu bushobozi no kwigisha kugirango izi gahunda zigerweho bityo dushyire mu bikorwa umukoro twahawe n'Umukuru w'Igihugu"

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza yagarutse ku nsanganyamatsiko y'ubu bukangurambaga igira iti "Tugire ubufatanye mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye" ndetse agaruka ku musaruro witezwe muri ubu bukangurambaga kuko buzafasha guhindura imibereho rusange y'abaturage.

Abitabiriye inama batanze ibitekerezo bitandukanye biganisha ku kunoza ubukangurambaga no kubukuramo umusaruro bwitezweho. Nyuma y'inama, abafatanyabikorwa bazasangizwa ubusesenguzi bwakozwe muri Nyamagabe maze nabo barebe icyo bakora mu guhindura imibereho y'abaturage.