HON. MUHONGAYIRE YIFATANYIJE N’ UBUYOBOZI BW’ AKARERE N’ ABATURAGE MU MUGANDA USOZA UKWEZI K’ UGUSHYINGO WIBANZE KU GUTERA IBITI BY’ IMBUTO MU MASHURI

Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2023, Honorable Depite MUHONGANYIRE Christine ari kumwe na Perezida na Perezida w’ Inama Njyanama y’ Akarere Madame Clothilde UWAMAHORO, Umuyobozi w’ Akarere Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI n’ abagize Inama y’ Umutekano itaguye bifatanyije n’ Abaturage bo mu Murenge wa Gasaka n’ Abanyeshuri bo muri ECOLES DES SCIENCES NYAMAGABE, mu Muganda Rusange usoza Ukwezi k' Ugushyingo 2023 aho bateye ibiti by' imbuto mu busitani bw’ iri Shuri.

Nyuma y’ uyu Muganda, Umuyobozi w’ Akarere Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yashimiye abawitabiriye ku bw’ igikorwa cy’ ingenzi bakoze, aboneraho no kubaha ubutumwa bujyanye n’ Umuganda usoza Ukwezi k’ Ugushyingo 2023, burimo ubwo gukomeza gutera ibiti by’ imbuto mu Mashuri, ubwo kuzirika ibisenge by’ inzu muri ibi bihe by’ imvura n’ ubwo gufata amazi y’ imvura mu rwego rwo kwirinda ko akomeza gutwara ubutaka.

Meya NIYOMWUNGERI yagize ati: “Mugomba gukomeza gutera ibiti cyane cyane mu Mashuri ku buryo ifunguro umuntu afata ritagomba kuburaho imbuto. Mugomba kandi kuzirika ibisenge cyane cyane muri ibi bihe by’ imvura kuko iyo cyangiritse kugisana bihenda cyane. Nk’ ubu kuzirika igisenge ntibishobora kurenza amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 3 ariko iyo cyangiritse bishobora gutwara agera ku bihumbi 300. Na mwe nimwumve icyo gihombo uko kingana.”

Honorable Depite MUHONGAYIRE Christine yashimiye abitabiriye Umuganda Rusange usoza Ukwezi k' Ugushyingo ku bw' igikorwa cy' ingirakamaro cyo gutera ibiti by'imbuto mu Kigo cy'Ishuri bakoze, asaba Abanyeshuri kuzabisigasira bigakura neza.

Umuganda Rusange usoza Ukwezi k’ Ukoboza mu Karere, wanahujwe no gutangiza ubukangurambaga bw’ iminsi 16 bwahariwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsinda.

 Honorable MUHONGAYIRE yasabye abitabiriye uyu Muganda Rusange kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina cyane cyane irikorerwa abana kandi bakabyara abo bashoboye kurera.

Yabasabye kandi kubandikisha mu bitabo by' irangamimerere kugira ngo igihugu kibone uko kibakorera igenamigambi.

By'umwihariko yasabye Urubyiruko kwirinda ingeso mbi zirimo iyo kwishora mu biyobyabwenge n' izindi kuko bitera igihombo haba kuri bo, ku babyeyi no ku gihugu muri rusange.