HONORABLE MURESHYANKWANO YASHIMYE IBIKORWA BY’UBUHINZI N’UBWOROZI YASANZE MU MURENGE WA GATARE
Kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2025, Honorable Senateri MURESHYANKWANO Marie Rose ubarizwa muri Komisiyo y'Iterambere ry'Ubukungu n'Imari muri Sena y’u Rwanda, aherekejwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bwana Thaddée HABIMANA, yasuye ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi mu Murenge wa Gatare yishimira ko yasanze bimeze neza.
Nyuma yo kuganira n'abahinzi hamwe n'aborozi bo muri uyu Murenge, basuye ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi by'abahinzi banini ari bo Madamu Antoinette NIZEYIMANA na Bwana Elias UZABAKIRIHO.
Kwa Madamu NIZEYIMANA, basuye inzu ituburirwamo imbuto y'ibirayi (Green House), ikigega kiri kubakwa kizajya kibika imbuto y'ibirayi igera kuri toni 500. Basuye kandi ubworozi bw'inka za kijyambere. Kwa Bwana UZABAKIRIHO, basuye ibikorwa by'ubuhinzi bw'ibirayi n'ubworozi bw'inka n'ingurube.
Honorable MURESHYANKWANO yashimiye aba bahinzi ku bwo kuba bagira uruhare mu iterambere ry'Akarere n'iry'Igihugu muri rusange. Ati: “Nashimishijwe n’uburyo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mukora bimeze neza kandi bikaba bifasha abaturage b’Umurenge wanyu n’Igihugu muri rusange. Mukomereze aho.” Aba bahinzi bavuga ko nyuma y’uko batangiye gutubura imbuto y’ibirayi babifashijwemo n’ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) cyabatije ubutaka, kuri ubu abaturage b’Akarere ka Nyamagabe batakibura imbuto y’ibirayi. Bavuga kandi ko basigaye bafite n’amasoko mu tundi Turere.