Ibanga Akagari ka Ngiryi gakoresha kugira ngo kabashe kwesa umuhigo wa mutuelle kare

Akagari ka Ngiryi ko mu Murenge wa Gasaka gafite umwihariko wo kwesa umuhigo wo kwishyurwa ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé) mbere y’utundi tugari two mu Karere kuko iy’uyu mwaka bari bamaze kugera ku 100% mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize.

Ubwo hatangizwaga umwaka wa mutuelle 2023-2023 ku wa 23/03/2023, mu muhango wabereye ku biro by’Umurenge wa Gasaka, Akagari ka Ngiryi kashimiwe maze gasabwa gukomeza guhesha ishema Umurenge n’Akarere.

Asobanura ibanga aka Kagari gakoresha kugira ngo abaturage bose babashe kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza mbere y’uko umwaka wa mutuelle utangira, umukozi w’aka Kagari ushinzwe iterambere ry’umibereho myiza, Muhayimana Marie Chantal yavuze ko bakoresha Ifishi y’Isibo.

Avuga buri Sibo igira ifishi ikaba iriho amafaranga buri muryango ugomba kwishyura. Avuga ko binyuze muri ubu buryo byibura mu mezi umunani buri muryango ugomba kuba warangije kwishyura amafaranga ugomba gutanga.

Ati “Dufata urugero nko ku bihumbi icyenda, turamubarira tumwereka ko agomba kuyatanga mu mezi umunani, ubwo agatanga 1000frw cyangwa 1200frw. I Ngiryi ni uko dukora ari nako duheraho tubwira bagenzi bacu ko ubwo buryo bw’ifishi y’isibo ari bwo butanga umusaruro”.

Mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza bwa 2023-2024, Akagari ka Ngiryi kihaye umuhigo wo kuba kamaze kugera ku 100% mu kwezi kwa kane.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage yashimye aka Kagari abasaba gukomeza gushyiramo imbaraga kandi n’abandi bayobozi bakabigiraho.

Yavuze ko ukwiyemeza kuranga abayobozi b’utugari tugize Umurenge wa Gasaka bikwiye kuranga n’abandi.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije kandi yasabye aba bayobozi kutirara ahubwo bagakomeza umurava bafite mu rwego rwo kugira ngo abaturage bose bakomeze kubaho bafite ubwisungane mu kwivuza.