IBIKORWA BY’ UMUSHINGA SMART WAKORERAGA MU MURENGE WA KADUHA BYASOJWE ABATURAGE BASHIMA IBYO WABAGEJEJEHO
Kuri uyu wa 18 Ukuboza 2023, Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry' Ubukungu Bwana Thaddée HABIMANA yitabiriye ibirori byo gusoza Umushinga wiswe “Smart Project” wakoreraga mu Murenge wa Kaduha. Uyu Mushinga wari umaze imyaka ibiri ukorera ibikorwa bitandukanye cyane cyane iby’ ubuhinzi muri uyu Murenge wa Kaduha, ni uwa Banki y’ Isi ariko ukaba washyirwaga mu bikorwa n’ Umufatanyabikorwa witwa Good Neighbors.
Abafatanyabikorwa b’ uyu Mushinga bavuga ko wabagejeje kuri byinshi. Umwe muri bo yaragize ati: “Ni ukuri uyu mushinga utaraza ntitwari tuzi ko hano I Kaduha hakwera ibirayi, ariko nyuma yuko baduciriye amaterasi kandi bakanaduhamo akazi, twarahinze tureza. Ubu i Kaduha ibirayi birahaboneka rwose.” Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry' Ubukungu Bwana Thaddée HABIMANA wari uhagarariye Akarere muri ibi birori yashimiye Banki y’ Isi na Good Neighbors bazanye uyu Mushinga wagize uruhare mu iterambere ry’ Abaturage b’ Umurenge wa Kaduha, aboneraho no gusaba Abaturage gufata neza ibikorwa ubusagiye. VM FED yitabiriye ibirori byo gusoza Smart Project Umushinga Smart Project wasojwe hahembwa abagenerwabikorwa bahize abandi Umushinga Smart Project wakoreraga ibikorwa by’ ubuhinzi, iby’ ubworozi, ibyo kurwanya imirire mibi, ibyo gukemura amakimbirane yo mu miryango, ibyo kwigisha Abaturage kwizigamira binyuze mu matsinda, ibyo kurengera ibidukikije, mu Tugari twose tw’ Umurenge wa Kaduha. Uretse kuba warakoze amaterasi y’ indinganire mu rwego rwo kongera umusaruro, mu bindi bikorwa bigaragarira amaso usigiye Abaturage b’ Umurenge wa Kaduha harimo inzu ituburirwamo imbuto y’ ibirayi (Green House), inyubako y’ amashuri y’ inshuke igendanwa ikoze mu mahema n’ ibindi