Ibyishimo byinshi ku baturage b’Imirenge itatu yubakiwe ikiraro kiyihuza
Ni abaturage bavuga ko ubundi kugenderana no guhahirana byari byarahagaze kubera ko batabonaga uko bambuka Umugezi wa Rurongora.
Umuturage witwa Kabanyana Esperance avuga ko kuri uwo mugezi haguye abantu benshi kandi iyo imvura yagwaga batabonaga uko bambuka bajya mu duce duturiye uwo mugezi.
Yagize ati “Iyo imvura yabaga yaguye umuntu yagiye nko guhaha nimugoraba, gutaha byabaga birangiye. Hari ubwo abantu bajyagamo ari nko kwiyahura cyane cyane nkatwe abagore tuvuga ngo dutahe dusange abana, hari ubwo rero bamwe bagwagamo bagapfa”.
Ni ikiraro cyatashywe kuwa 12 Werurwe 2020 cyubatswe mu Murenge wa Mushubi, Akagali ka Yonde, Umudugudu wa Gitikirema, kikaba cyarubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Nyamagabe na Bridge to Prosperity (B2P).
Umuyobozi w’Umurenge wa Mushubi, Nsabimana Boniface yasabye abaturage kubungabunga iki kiraro kuko kibakijije ibibazo byinshi.
Yagize ati “Hariya hari abanyeshuli hahoraga ikibazo cy’uko bambuka, hari ikibazo mu kwambuka abantu bamwe bagenda abandi bagaruka, ubu kirakemutse niyo mpamvu tugomba kubera ijisho iri teme ryacu, tukaribungabunga, twabona hari umuntu ushaka kuryangiza tukamutangira amakuru agakurikiranwa”.
Muri uyu muhango kandi abaturage bamurikiye komite ishinzwe kugenzura no kubungabunga iki kiraro. Abagize iyi komite kandi bakoze imirimo yo kucyubaka, bakaba barigishijwe uko bakomeza gusigasira iki kiraro n’ikoreshwa ryacyo kugirango kitazigera cyangirika.