ICYUMWERU CYAHARIWE KWITA KU BUZIMA BW’ UMUBYEYI N’ UMWANA CYATANGIJWE ABABYEYI BASABWA KWITA KU MIRIRE Y’ UMWANA MU MINSI 1000 YA MBERE Y’ UBUZIMA BWE
Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023 ubwo yatangirizaga Icyumweru cyahariwe kwita ku Buzima bw’ Umubyeyi n’ Umwana ku rwego rw’ Akarere mu Kigo Nderabuzima cya Jenda giherereye mu Murenge wa Musange, Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y' Abaturage Madame Agnès UWAMARIYA yasabye Ababyeyi kwita ku mirire myiza y’ umwana mu minsi 1000 ya mbere y’ ubuzima bwe kuko ari ingenzi ku mikurire ye, haba mu gihagararo, mu bwenge no mu marangamutima.
Visi Meya UWAMARIYA yibukije kandi Ababyeyi ko mu gihe batwite bagomba kwipimisha inda inshuro 8 zagenwe kuko bibafasha gukurikirana imikurire y’ umwana atwite no kwita ku buzima bwe.
Yabasabye kandi kugira isuku, gukingiza abana inkingo zose ziteganyijwe, kuboneza urubyaro no kwitabira ingo mbonezamikurire.
Uruhare rw’ umugabo mu gukurikirana imikurire y’ umwana na rwo Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage Madame Agnès UWAMARIYA yarugarutseho.
Yavuze ko ari inshingano z’ umugabo kwita ku mirire y’ umwana n’ ubuzima bw’ umwana mu minsi 1000 ya mbere y’ ubuzima bwe ahanini ashakira umuryango ibiribwa binyuranye, cyane cyane ibikomoka ku matungo harimo n’ amagi.
Muri uyu muhango wo gutangiza Icyumweru cyahariwe kwita ku Buzima bw' Umubyeyi n' Umwana ku rwego rw’ Akarere gifite insanganyamatsiko igira iti:" Hehe n' igwingira ry' umwana.", abana bagaburiwe indyo yuzuye.
Icyumweru cyahariwe kwita ku Buzima bw’ Umubyeyi n’ Umwana cyanatangirijwe no mu bindi mu Bigo Nderabuzima bibarizwa mu Karere.
Muri iki cyumweru kizasozwa ku wa 01 Ukuboza 2023, abana bacikanwe n’ inkingo bari gukingirwa, bagahabwa ibinini bya Vitamini A ndetse bakanapimwa hagamijwe kureba imikurire yabo.