«IJISHO NI URUGINGO RUTO ARIKO RUGOMBA KWITABWAHO» Visi meyor ushinzwe imibereho myiza

Uyu munsi ku wa 25/10/2019 , Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho myiza Madamu MUJAWAYEZU Prisca hamwe na Nyiricyubahiro Umushumba wa Diocese AER Kigeme, batangije ku mugaragaro ibikorwa bya Vision Center mu Bitaro bya Kigeme ku bufatanye n’umushinga ”OneSight”
Uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi n’abakozi ba OneSight, Ukuriye Idini rya Islam mu Karere ,Uhagarariye RSSB/Nyamagabe,Umuyobozi wa Prison ya Nyamagabe,Umuyobozi Mukuru n’Abakozi b’Ibitaro bya KIGEME, Abari muri Board y’Ibitaro,Abayobozi b’ibigo by’Amashuri bitandukanye, Abayobozi b’ibigo Nderabuzima n’abafatanyabikorwa batandukanye b’ibitaro bya Kigeme , Ishami ry’Ubuzima Mu Karere,
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kigeme, Dr Ephraim NZABONIMANA yashimiye abitabiriye uyu muhango kandi amenyesha ko bakiriye na yombi serivisi yo kuvura amaso (Vision Center) anasezeranya ubufatanye ntamakemwa na OneSight kandi ko biteguye guha serivisi nziza abaturage.
Umuyobozi wa OneSight atangaza ko Ibitaro bya Kigeme bibaye ibitaro bya 29 bibonye Vision Center akaba yasabye ko inyubako, ibikoresho, Abakozi n’Ubushobozi bihagije kugira ngo Vision Center ya Kigeme yakire abaturage bafite ibibazo by’amaso, bizakomeza kubungabungwa rwose.
Yasabye kandi ubufatanye kugira ngo Ubukangurambaga bugere ku nzego zose mu kumenyekanisha Serivisi yo kuvura amaso.
Iyi gahunda kandi izamenyekana bapima abaturage babasanze aho batuye ndetse n’igihe cya Siporo rusange.

Mu butumwa bw’umushyitsi mukuru muri uwo muhango akaba yari Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage yagarutse cyane ku mumaro w’ijisho ndetse anasaba abitabiriye uyu muhango gutera inambwe bakaribungabunga uko bikwiye.
Uyu muyobozi yavuze ko Indorerwamo z’amaso zitagenewe kwambarwa n’abantu bize gusa, abantu bagiye gusenga…ahubwo yavuze ko zigomba kwambarwa igihe cyose Umuntu yazandikiwe na Muganga ubifitiye ububasha.