IMIHANDA MISHYA YA KABURIMBO YUBATSWE MU MUJYI WA NYAMAGABE IKOMEJE GUHINDURA ISURA YAWO
Abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Nyamagabe bavuga ko basigaye babona impinduka uyu mujyi ukesha imihanda ya kaburimbo imaze iminsi iwubatswemo.
Uko umujyi ugira isura nziza ni na ko imihanda ya kaburimbo igira uruhare mu kunoza ibikorwa byo gutwara abantu n’ibintu mu bice bitandukanye biwugize.
Kubwimana Charles utwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Nyamagabe, avuga ko mbere bagendaga mu mihanda y’amabuye yashizemo umucanga bikabicira moto cyane ndetse n’abagenzi batwaye bagataka umutwe kubera kugenda bicekagura.
Yagize ati “Mbere ahenshi hari imihanda y’amabuye none ubu hajemo kaburimbo, urabona ko hari ikintu kinini cyahindutse. Amabuye yagendaga yica ikinyabiziga n’umugenzi akumva abangamiwe, naho kaburimbo ni ukunyerera gusa.’’
Yongeraho ati “Umuntu wazaga i Nyamagabe mu minsi ishize yabonaga nta gahunda ariko ubu ubona ko isuku yaje, ahantu hose habaye heza.”
Umuturage na we utuye mu Mujyi wa Nyamagabe, avuga ko iyubakwa ry’iyi mihanda ryazamuye agaciro k’umujyi ndetse binateza imbere isuku birushijeho.
Yagize ati “Iyo uroye neza ubona ahubatswe iyi mihanda isuku yarazamutse, turi kugendana n’igihe. N’ibiciro ku nzu n’ibibanza ubona ko byazamutse bitewe n’iterambere rihari.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI avuga ko iyi mihanda yubatswe mu Mujyi wa Nyamagabe ikomoka ku isezerano rya Perezida wa Repubilika, Paul Kagame, yemereye abahatuye ubwo yabasuraga muri 2019, bakaba bakwiye kuyishingiraho na bo bavugurura aho batuye (ku batarabikora) mu rwego rwo kurushaho kuba heza.
Ati “Turashimira Umukuru w’Igihugu wasohoje isezerano rye yaduhaye mu 2019 ubwo yadusuraga akavuga ko umujyi wa Nyamagabe na wo ugomba kuba umujyi uteye imbere, ufite ibikorwaremezo nyabyo biha agaciro umunyarwanda. Yatwemereye imihanda ya kaburimbo mu mujyi, ibirometero birenga 10, none byarubatswe, turashima cyane.”
Meya Niyomwungeri kandi asaba abaturage kuzafata neza iyi mihanda birinda kujugunya imyanda mu nzira z’amazi ndetse no gukomeza gukora ibikorwa byiza bigamije kuyibungabunga igihe izaba yuzuye.
Imirimo yo kubaka iyi mihanda yatwaye asaga miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda.