INAMA IDASANZWE Y’INAMA NJYANAMA Y’AKARERE YEMEJE INGENGO Y’IMARI IVUGURUYE Y’UMWAKA WA 2024-2025

Kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, yayoboye inama idasanzwe y'Inama Njyanama y'Akarere, isuzuma ndetse inemeza ingengo y'imari ivuguruye y'Akarere y’umwaka wa 2024-2025.

Ingengo y'imari ivuguruye y'Akarere y’umwaka wa 2024-2025 yemejwe yiyongereyeho 4.34% ugereranyije n’iyemejwe mbere y’uko uyu mwaka utangira.

Mu bindi iyi nama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere yemeje harimo tarifu ivuguruye y'imisoro n'amahoro y'Akarere na gahunda ivuguruye y'itangwa ry'amasoko ya Leta by'umwaka wa 2024-2025.

Inama yasuzumye kandi raporo ya Komisiyo y'imiyoborere myiza ku kibazo cy'isambu Bwana KANYAMARERE Janvier yagejeje ku Nama Njyanama y'Akarere, isanga nta shingiro gifite.