INAMA ISANZWE Y’INAMA NJYANAMA Y’AKARERE YEMEJE INGENGO Y’IMARI Y’AKARERE IVUGURUYE ya 2023-2024
Kuri uyu wa 17 Gashyantare 2024, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyamagabe Madame Clotilde UWAMAHORO yayoboye inama isanzwe y’Inama Njyanama yemeje ingengo y'imari y’Akarere ivuguruye y’umwaka wa 2023-2024.
Iyi nama kandi yemeje gahunda ivuguruye yo gutanga amasoko ya Leta, inemeza imishinga y'inyungu rusange itandukanye.
Iyo mishanga irimo uwo kubaka inzu y’ababyeyi ku Kigo Nderabuzima cya Mugano, imiyoboro y’amazi nk’uva mu Murenge wa Mugano ukagera mu wa Mushubi.
Yemeje kandi umushinga wo kwishyura abasenyewe n’inkangu mu Murenge wa Nkomane n’uwo kubaka ikigega cy’ibirayi mu Murenge wa Buruhukiro.
Mu bindi iyi nama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe yateranye ku wa 17 Gashyantare 2024 yarebeye hamwe, harimo aho inama zatanzwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022 zigeze zishyirwa mu bikorwa.