INAMA NJYANAMA Y’AKARERE YEMEJE GAHUNDA Y’ITERAMBERE RY’AKARERE RY’UMWAKA WA 2024-2029

Kuri uyu wa 26 Kanama 2025, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Madame Clotilde UWAMAHORO yayoboye inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere yemeje gahunda y’iterambere ry’Akarere ry’umwaka wa 2024-2029 (DDS).

Muri iyi nama hagaragajwe imishinga migari Akarere gateganya muri iki gihe cy’imyaka 5 irimo iy’ibikorwaremezo nk’imihanda, imiyoboro y’amazi n’iy’amashanyarazi, amasoko n’ibindi.

Iyi nama kandi yunguranye ibitekerezo no ku ishoramari Akarere gafite muri Southern Province Investment Corporation (SPIC) no muri Homogeneous Investment Group (HIG).

Inama yemeje ko Akarere gakura imigabane gafite muri izi Kompanyi.