Inama y’Igihugu y’Abagore yiyemeje kugira umwanya mwiza mu mihigo

Abahagarariye ibyiciro bitandukanye mu nama y’Igihugu y’Abagore (CNF) biyemeje kugira imikorere irangwa n’impinduka banoza ibitari binoze kugira ngo babashe kongera gusubirana umwanya mwiza mu mihigo ya ba mutima w’urugo.

Ibi babigarutseho mu nama yabahuje ku wa Gatanu taliki 09 Nzeli 2022 ubwo hateranaga inteko rusange yabereye ku Biro by’Akarere. Yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’Umugore mu Kugira Umuryango Ushoboye kandi Utekanye”

Iyi nteko rusange yitabiriwe n’abayobozi b’Inama y’Igihugu y’abagore kuva ku rwego rw’Akagali kugera ku Karere. Inama kandi yitabiriwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Mme Uwamahoro Clothilde ndetse n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Mme Uwamariya Agnes n’abandi batumirwa.

Muri iyi nama harebewe hamwe imihigo ya ba mutima w’urugo y’umwaka ushize n’imihigo y’uyu mwaka. Habayeho igikorwa cyo gusinyana imihigo hagati ya CNF z’imirenge n’Ubuyobozi bw’Imirenge no kwinjiza intore mu zindi.

Perezida w’Inama Njyanama yasabye abitabiriye kwisuzuma bareba aho bageze bashyira mu bikorwa imihigo ya mutima w'urugo no kubakira k'ubufatanye bw'inzego, kwita no gutanga raporo ku gihe.

Muri iyi nama nyuma yo gusuzuma imikorere bagasanga itanoze nk’uko byifuzwa, hasabwe kongera kwisuzuma bakagira imikorere inoze by’umwihariko mu gutanga raporo.

Bibukijwe ko ubu mu mihigo ya ba mutima w’urugo batagifite umwanya mwiza nk’uko byahoze maze basabwa kuyishyiraho umutima kandi bagatangira raporo ku gihe kugira ngo ibikorwa byabo bigaragare.