INDATIRWABAHIZI ZA GASAKA ZASUYE INGORO NDANGAMATEKA Z’ URUGAMBA RWO KUBOHORA IGIHUGU NO GUHAGARIKA JENOSIDE
Kuri uyu wa 18 Kanama 2023, Abayobozi, Abakozi ba Leta n’ Abikorera bo mu Murenge wa Gasaka, basuye Ingoro Ndangamateka y’ Urugamba rwo kubohora Igihugu iherereye ahazwi nko ku Mulindi w’ Intwali mu Karere ka Gicumbi n’ Ingoro Ndangamateka yo guhagarika Jenoside iherereye mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, basobanurirwa amateka ya zo.
Iri tsinda ryari riyobowe na FURAHA Guillaume, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gasaka ryahereye ku Ngoro Ndangamateka y’ Urugamba rwo kubohora Igihugu, aho ryeretswe ibice bitandukanye bigizwe n’ Indaki yakoreshwaga n’ uwari uyoboye urwo rugamba ari we Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame, inyubako ndetse n’ imisozi Ingabo za FPR Inkotanyi zifashishaga mu gutegura no gushyira mu bikorwa urugamba, rwatangiye mu mwaka wa 1990 kugeza igihe zabohoreye u Rwanda mu mwaka wa 1994.
Nyuma yo gusura iyi Ngoro y’ Amateka y’ Urugamba rwo kubohora Igihugu iherereye mu Karere ka Gicumbi, iri tsinda ryerekeje no mu Mujyi wa Kigali gusura Ingoro y' Amateka yo guhagarika Jenoside iherereye mu Ngoro y' Inteko Ishinga Amategeko y' U Rwanda abarigize berekwa ibice biyigize biri mu byumba birenga 11 bigaragaza Intambwe ikomeye abari ingabo za RPA bateye mu guhagarika Jenoside no gushakira igihugu amahoro n' abagituye. Nyuma yo gusura izi Ngoro zombi Indatirwabahizi za Gasaka, ziyemeje kujya gukora neza ibyo zishinzwe, no gusobanurira abo ziyobora aya mateka, zisigasira ibyagezweho.