INTARA YASUZUMYE IMIHIGO Y'AKARERE Y'UMWAKA WA 2025-2026

Kuri uyu wa 04 Gashyantare 2026, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Alice KAYITESI, ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Bwana Védaste NSHIMIYIMANA, abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Intara ndetse n’abakozi b’Intara, basuye Akarere mu rwego rwo gusuzuma uko imihigo y’umwaka wa 2025–2026 yeshejwe mu bihembwe bibiri byabanje.

Nyuma yo kugaragarizwa raporo igaragaza aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa, hakurikiyeho gusura ibikorwa biri muri iyi mihigo hagamijwe kureba aho bigeze no kuganira n’abagenerwabikorwa.

Guverineri KAYITESI n’itsinda yari ayoboye basuye ibikorwa byo mu Murenge wa Tare birimo inyubako ya TVET iri kubakwa, umuturage wahawe inka muri gahunda ya Girinka, ndetse n’uwasaniwe inzu mu rwego rwo kumufasha kugira imibereho myiza.

Itsinda ryari riyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Bwana Védaste NSHIMIYIMANA, ryo ryasuye umuyoboro w’amazi wa Remera–Muganza–Kiraro, uha amazi meza abaturage basaga ibihumbi 8, risura kandi igishanga cya Mushishito n’ibindi bikorwa biherereye mu Murenge wa Kibirizi.

Itsinda rya gatatu ryo ryasuye ibikorwa byo mu Murenge wa Cyanika, birimo FoBaSi ya Cyogo ifite ubuso bwa hegitari 54 zihinzeho ibigori, inzu zubakirwa abatishoboye ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Mu gusoza uru ruzinduko, Guverineri KAYITESI yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ku ntambwe imaze guterwa, ariko anabasaba gukomeza gushyira imbaraga mu mihigo isigaye. Yagize ati: “Imihigo si inyandiko gusa, ni isezerano duha abaturage. Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo ibikorwa byiyemejwe bishyirwe mu bikorwa ku gihe kandi bifite ireme.”

Yakomeje ashimangira ko isuzuma rizakorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) rikwiye gusanga Akarere kari ku rwego rushimishije, ati: “Dukomeze twite ku mibare no ku bimenyetso bigaragaza ibyo dukora, kugira ngo isuzuma rizasange akazi kakozwe neza kandi kagaragara mu mibereho y’abaturage.”

Uru ruzinduko rwagaragaje ko gukurikirana no gusuzuma imihigo ari inzira yo kongera imbaraga mu mikorere no gutuma gahunda za Leta zigira ingaruka nziza ku baturage.