INTEKO RUSANGE Y’ABAGORE YASABYE BA MUTIMAWURUGO KUGIRA URUHARE MU KUBAKA UMURYANGO USHOBOYE KANDI UTEKANYE
Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madame Agens UWAMARIYA yatangije anasoza Inteko Rusange y' Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere, asaba ba Mutimawurugo kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Kuri uyu wa 28 Kanama 2025, ni bwo iyi Nteko Rusange y’Abagore mu Karere ka Nyamagabe yabaye.
Visi Meya UWAMARIYA yasabye ba Mutimawurugo bayitabiriye kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Yagize ati: “Murasabwa kwirinda no kurwanya amakimbirane mu muryango hagamijwe ko habaho umuryango ushoboye kandi utekanye, uzira igwingira, guta ishuri n'ubuzererezi”.
Muri iyi Nteko Rusange, hasinywe kandi imihigo ya Mutimawurugo y'umwaka wa 2025-2026.