INZOGA ZITUJUJE UBUZIRANENGE N'IBIYOBYABWENGE BIZA KU ISONGA MU GUTERA IBIBAZO KU BUZIMA BWO MU MUTWE Dr ZUBERI

Mu kigo Ngororamuco cya Nyamagabe giherereye mu Murenge wa Gatare Minisiteri y’Ubizima yifatanije na’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamucu NRS mu mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka wo kuzirikana Ubuzima bwo mu Mutwe.
Uyu muhango witabiriwe n’abashyitsi banyuranye harimo umushyitsi mukuru yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubuvuzi Bukuru muri Minisiteri y'Ubuzima ari nawe wari umushyitsi mukuru uyu muhang kandi witabiriwe n’umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Igororamuco Gilbert Gumira, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Imibereho myiza Mujawayezu Prusca, inzego z’umutekano hamwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero.
Muri uyu muhango hatanzwemo ubuhamya n’abantu banyuranye bagaragaza ububi bwo kwishora mu biyobyangenge aribyo biza ku isonga mu kukuganisha ku bibazo byibasira ubuzima bwo mu mutwe.
Bamwe mu batanze ubuhamye bagaragaje ko kugirango umuntu ahinduke imbata y'ibiyobyabwenge bitangira bagenzi be baza bamushuka ngo bagiye kumuha umuti umufasha kwibagirwa ibibazo byose yari afite nyamara baba bamubeshya maze bikarangira abaye imbata yabyo burundu ku buryo atagishobora kwitekerereza ngo yifatire umwanzuro wo kubireka. Nkuko byagarutsweho n’umwe mu banyamugisha (nkuko babataziriye ako kazina k’abanyamugisha) uri kugororerwa muri icyo kigo.
Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu Ngororamuco yavuze ko iyo abari inzererezi cyangwa se bafite izindi ngeso mbi iyo bamaze kugororwa bahinduka bakaba abantu bakora bakiteza imbere kuko ngo baba bahaye amasomo ahagije
Ibi Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’Igihugu Ngororamuco abihuriraho n’umwe mu bavuye mu kigo Ngororamuco cya Iwawa watanze ubuhamya bw’ukuntu yaje kwicura mu ngeso yo kunwa ibiyobyabwengo none ubu akaba akataje mu iterambere yabwiye bagenzi be ko kugirango uhinduke uve mu biyobyabwenge n'izindi ngeso mbi zibangamira umudendezo wa baturage bigusaba kubanza ukiyemeza guhinduka wowe ubwawe kandi ugatangira kubaho mu buzima bufite intego.
Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Kigo cy'Igihugu cy'Igororamuco Commissioner Gilbert Gumira yasabye ko abavuye mu bigo ngororamuco baba bagomba kwakirwa neza mu muryango bagahabwa umwanya bakitabwaho bikwiye kuko baba baramaze kugororwa ahubwo baba agomba gufashwa nabo bakiteza imbere.

Commissioner Gumira kandi Yasabye ko mu gihe babonye umuntu uvuye kugororwa mu kigo ngororamuco icyo aricyo cyose baba bagomba kumwizera bakamwakira mu matsinda yo kwizigama ahuriramo n’abandi bantu bityo bikamufasha kwiyakira mu muryango aho kubabumbira mu matsinda yabo bonyine kuko bibatera ipfunwe n’ubwigunge.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubuvuzi Bukuru muri Minisiteri y'Ubuzima Dr Zuberi akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yavuze ko ubuzima bwo mu mutwe ari ingenzi cyane bityo bukwiye kwitabwaho bkabungwabungwa.

Dr Zuberi kandi yagaragaje ko kunwa inzoga zitujuje ubuziranenge no gukoresha ibiyobyabwenge biza kwisonga mu bitera ubibazo ubuzima bwo mu mutwe ariko anamara impungenge abari bitabiriye uwo muhango ko uburwayi bufata ubuzima bwo mu mutwe iyo wegereye muganga hakiri kare buvurwa bugakira abantu bareka kwirukanka mu bapfumu ngo ni amarozi.
Uyu mwaka kuzirikana ubuzima bwo mu mutwe bwizihijwe harebwa cyane ku nsanganyamatsiko igira iti " twite ku buzima bwo mu mutwe bw'abana n'urubyiruko." Ku rwego rw’igihugu uyu munsi n’ubundi ukaba warizihirijwe mu karere ka Nyamagabe ku wa 10 Ukwakira ku kibuga cy’umupira cya Nyagisenyi.