DUTEMBERANE MU ISANTERI Y'UBUCURUZI YA GASARENDA IKOMEJE GUTERA IMBERE

Abatuye n’abagenda mu Gasarenda, barishimira iterambere bamaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ririmo amazu agezweho, ubucuruzi ndetse n’ibindi bahamya ko ari imbuto z’imiyoborere myiza.

Amateka ya Gasarenda ahera mu myaka yo hambere, aho bivugwa ko hari izingiro ry’ubukorikori bwiganjemo kuboha ibitebo, intaro (intara) n’imitiba (intonga), byifashishwaga mu gusarura, kugusora no guhunika imyaka.

Ubu bukorikori bwaje gushibukamo ubucuruzi bukomeye, maze abantu baturutse mu Bweyeye, muri Nyaruguru, mu Mayaga n’ahandi baza kuhagura ibitebo, bigenda bikura, abantu barahubaka, agace karushaho gushyuha.

Ibi ngo byatumye abantu bitabira kuza gutura mu Gasarenda, haba ihuriro ry’ubucuruzi rihuza icyari Cyangugu na Gikongoro mu bice bya Nyaruguru na Nyamagabe y’ubu.

Abahatuye bibuka bimwe mu bisare Jenoside yabasigiye birimo ibikorwa by’umushinga wa ‘Crete Congo-Nil’, wateganyaga kubaka uruganda rw’ingano mu Gatare, urw’icyayi i Mushubi n’urwa triplex zifashishwa mu bwubatsi n’ububaji rwagombaga gushyirwa mu Gasarenda.

Uru ruganda rwari kujya rubyaza umusaruro ibiti byinshi biboneka mu nkengero za Nyungwe, bakavuga ko uretse kuba barabuze abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byajyanye n’imishinga itari mike.

Nk’uko igihugu cyose cyakomeje kwiyubaka, buri gace mu mwihariko wako, na Gasarenda yakomeje kugenda yiyubaka ku buryo ubu igeze ahashimishije.

Uretse abagenda bazamura inyubako zitandukanye mu Gasarenda zirimo n’amagofora atarahigeze mbere, ubu hageze n’ibicuruzwa birimo na moto.

Ni ibintu byanyuze benshi harimo n’abakanishi bazo, aho babasha kubona ibyuma bya moto hafi yabo, ibintu bafata nk’iterambere batahoranye.

Gasarenda na Kaduha ni yo mijyi ibiri yunganira uwa Gasaka, ahahoze ibiro bya Perefegitura ya Gikongoro.

Uretse ibi, mu Gasarenda hanagaragara ibigo by’amashuri yisumbuye bitatu, Paruwasi z’amadini atandukanye, ivuriro, amaduka arangurwaho n’abava mu Bweyeye i Rusizi n’ahandi henshi muri Nyamagabe na Nyaruguru.