ISHYAMBA RYA NYUNGWE RIFITIYE UMUMARO MUNINI ABARITURIYE N'ABATARITURIYE.

Aya marushanwa ategurwa n’Intara y’Amajyepfo agahuza amakupe yo mu Karere ka Nyamagabe nayo mu Karere ka Nyaruguru mu mikino inyuraye harimo kurushanwa mu mivugo, ibyino, amakinamico ndetse n’umukino nyamukuru w’umupira w’amaguru uhuza ikipe yabaye iyambere muri buri Karere.
Aya marushanwa akaba yasojwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubugetsi bw'Igihugu Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Hon.Nyirarukundo Ignacienne aherejwe na Guverineri w’Intara y’amajyepfo CG Gasana Emmanuel.
Uyu muhango wo gusoza aya marushanwa kandi wanitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bwana Fidel Ndayisaba hamwe n’abayobozi mu nzego z’Umutekano banyuranye.

Uyu muhango ukaba waranzwe n’ibyishimo ku bayitabiriye bitewe n’ubuhanga n’ishyaka ryaranze abahatanaga.
Umunyamabanga wa Leta muri muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yashimiye abateguye aya marushanwa maze asaba abaturage kugira uruhare rufatika mu kwicungira umutekano hamwe no kurinda ishyamba rya Nyungwe kuko rifitiye umumaro munini abarituriye n'abatarituriye kuko barikesha umwuka mwiza duhumeka hamwe n'ubukungu buva mu bukerarugendo. yanasabye kandi ko aya marushanwa yakomeza kubaho kuko ahuza abaturage bagasabana kandi akanatanga ibyishimo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bwana Fidel Ndayisaba yasabye abitabiriye aya marushanwa kugira umuco wo gukunda iwabo aho bavuka ndetse bakaharinda ikibi cyose.
Mu butumwa Guverineri w’Intara yagejeje ku bitabiriye uyu muhango yababwiye ko bakwiye gushimangira ubutumwa bahawe muri ano marushanwa y’Imboni Za Nyungwe. Ubutumwa bwagarutsweho muri aya marushanwa ni:
• Gukangurira abaturage kwimakaza umuco w'amahoro.
• Kugira uruhare mu kubungabunga umutekano.
• Kwimakaza amahame y'ubumwe n'ubwiyunge.
• Gusigasira Indangagaciro na Kirazira.
• Kurandura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage
Aya marushanwa yarangiye Akarere ka Nyamagabe kegukanye igikombe nyamukuru aho Ikipe y'umupira w'amaguru y'Umurenge wa Uwinkingi yatsinze ikipe y'Umurenge wa Busanze yo mu Karere ka Nyaruguru maze ishyikirizwa igikombe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu.

Muri rusange aya marushanwa yarangiye Akarere ka Nyamagabe kegukanye ibikombe bibiri harimo n’igikombe nyamukuru naho Akarere ka Nyaruguru kegukana ibikombe bibiri nako.

Naho umurenge wahize iyindi muri buri karere nawo uhabwa igikombe cy’ishimwe.