Itsinda rya bamwe mu bagize Inteko Ishingamategeko ya Denmark ryasuye ibikorwa binyuranye by’ Impunzi zo mu Nkambi ya Kigeme
Kuri uyu wa 29 Nzeri 2023, Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu mu Karere Bwana Thadee HABIMANA yakiriye Itsinda rya bamwe mu bagize Inteko Ishingamategeko ya Denmark basuye Inkambi y’ Impunzi ya Kigeme n’ Igishanga cya Mushishito gihingwamo n’ Impunzi zo muri iyi Nkambi zifatanyije n’ Abanyarwanda baturanye na yo.
Uru ruzinduko rw’ Abagize Inteko Ishingamategeko y’ Ubwami bwa Denmark mu Nkambi ya Kigeme icumbikiye Impunzi zo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo basaga ibihumbi 14 rwari rugamije kureba ibyo bakeneye cyane cyane mu bijyanye n’ Ubuvuzi ndetse n’ imibereho muri rusange.
Birgitte Vind wari uhagarariye iri tsinda ryaturutse muri Denmark yavuze ko yishimiye gusura ibikorwa bihuriweho n’ Impunzi zo mu Nkambi ya Kigeme n’ Abanyarwanda baturanye na yo.
Impunzi ndetse n’ Abanyarwanda bafatanya mu buhinzi mu gishanga cya Mushishito bavuga ko bishimiye cyane kuba babarizwa mu itsinda rimwe bagafashanya muri byose ku buryo bitakorohera umuntu kubatandukanya.
Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’ Ubukungu Bwana Thadee HABIMANA wakiriye iri Tsinda yashimye ubufatanye buri hagati y’ izi Mpunzi n’ Abanyarwanda mu kwiteza imbere no guteza imbere Akarere muri rusange ndetse anashimira Ubwami bwa Denmark ku nkunga ya bwo ku Mpunzi.
Igihugu cya Denmark ni igihugu cya 3 ku Isi mu bitera inkunga Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHR.
Inkunga itera ibikorwa byo mu gishanga cya Mushishito ifasha Impunzi zo mu Nkambi ya Kigeme n’ Abanyarwanda basaga 1500 kwiteza imbere.