IWD2022: Hasabwe ubufatanye hagati y’abagabo n’abagore mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe
Uyu muhango ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Musange aho witabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Akarere, umushyitsi mukuru akaba yari Depite Mukabalisa Germaine.
Abagore bagize amatsinda akurikiranwa na AEE beretse abayobozi ibikorwa bamaze kugeraho by’ubuhinzi bw’imboga, imbuto, urutoki ndetse n’ubworozi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand yabwiye abitariye uyu muhango ko imihindagurikire y’ibihe isaba ubufatanye hagati y’umugabo n’umugore.
Yagize ati “Imirimo ya buri munsi iradusaba ko tuganira miu ngo iwacu. Uyu munsi mpuzamahanga w’umugore nutubere amahirwe nyayo yo kongera gutekereza uruhare rw’ubwuzuzanye n’uburinganire muri urwo rugendo turimo rwo kwiteza imbere duhangana n’imihindagurikire y’ibihe”.
Umuyobozi w’Akarere yashimye ko abaturage bafite isuku ibyo bikaba bigirwamo uruhare na ba mutima w’urugo. Yavuze ko isuku ari inkingi y’umuryango ushoboye kandi utekanye asaba abaturage gushishikarira kujya muri uwo mujyo.
Yagize ati “Tuzirikane ko umuco mwiza uturuka mu rugo ari nawo dushaka kuraga abana bacu”.
Depite Mukabalisa yavuze ko uyu ari umwanya abantu bakwiye gusuzuma ibyo bamaze kugeraho bagafata ingamba ziruseho kugira ngo babashe kugera ku iterambere rirambye rishingiye ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo.
Yavuze ko imihindagurikire y’ibihe ari ikibazo kigera kuri buri wese, umugabo, umugore n’umwana maze asaba ko buri wese afata ingamba mu kuzikumira.
Yagize ati “By’umwihariko ingaruka zisesereza cyane abagore niyo mpamvu buri wese akwiye gufata ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Iyo usesenguye usanga imihindagurikire y’ibihe iterwa cyane cyane n’ibikorwa bya muntu aho usanga ibikorwa bijyanye no gutema amashyamba, gutwika imisozi, ubucukuzi n’ibindi byangiza umutungo kamere maze ingaruka zabyo zikatubuza umudendezo ariyo mpamvu iki ari igihe cyo gutekereza icyo twakora ngo duhangane nabyo”.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thaddee ari hamwe na Depite Marie Florennce Uwanyirigira bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kibilizi mu kwizihiza uyu munsi. Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza yifatanyije na Gereza ya Nyamagabe igororerwamo abagore mu kwizihiza uyu munsi, ndetse yanatanze ikiganiro muri Transit Center ya Tare.
Muri uyu muhango, mu Murenge wa Musange imiryango 56 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yashyingiwe. Muri rusange kuri uyu munsi mu Karere ka Nyamagabe hashyingiwe imiryango yabanaga ku buryo butemewe n’amategeko 417. Haremerwa abagore batishoboye bahabwa inka 5, inkoko 390 ku miryango 65, hatangwa ingurube 31, ihene 28, n’ibikoresho by’ isuku ku miryango 102.