UMUYOBOZI W'AKARERE YAMURIKIYE ABATUYE MU MURENGE WA KIBUMBWE IMPANO BAHAWE N'UMUKURU W'IGIHUGU.

''Iyi mbangukiragutabara muhawe ni imwe muri byinshi byiza Umukuru w'Igihugu cyacu aduteganyirije.''

Ubwo ni bumwe mu butumwa Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Bwana UWAMAHORO Bonaventure yagejeje ku baturage batuye mu Murenge wa Kibumbwe ku italiki ya 26/11/2019 ubwo yabamurikiraga ku mugaragaro imbangukiragutabara bahawe n'Umukuru w’Igihugu.

iyi mbangukiragutabara yagejejwe ku baturage ikaba yaratanzwe n’umukuru w’igihugu ubwo yasuraga Intara y’Amajyepfo by’umwihariko Akarere ka Nyamagabe ku wa 26 Gashyantare 2019.

Abaturage batuye muri uno Murenge wa Kibumbwe bishimiye cyane iyi mpano maze basaba

Umuyobozi w’Akarere ko ubutumwa bwabo bwuzuye amashimwe yazabugeza ku Mukuru w’Igihugu.

Abo baturage baramushimira ko yabahaye imbangukiragutabara ndetse n’umuhanda bityo bakaba babyitezeho ko bigiye kubakura mu bwigunge.

Iyi ambulance ifite agaciro gasaga Miliyoni 80 FRW  abaturage bayimurikiwe mu muhango wahuriranye n’inteko z’abaturage ku wa 26/11/2019 mu masaha ya nyuma ya saa sita.

ku ruhande rw'Umuyobozi w'Akarere yibukije abaturage ko uyi mbangukiragutabara ari kimwe mu bindi bikorwa byinshi byiza Umukuru w’Igihugu akomeje kubagezaho maze abasaba ko bayitaho no bakayibungabunga binyuze mu bakihatira gukora imihanda neza mu muganda. kugirango ibabyarire umusaruro uko bikwiye.

Yabakanguriye kandi kongera imbaraga mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza kugira ngo mu gihe bahuwe n’uburwayi bashobore kwivuza ku giciro gitiya bityo bakomeje kwikorera ibikorwa bibateza imbere aho kuumarira umutungo wabo mu kwivuza.

ku rundi ruhande kandi, Umuyobozi w’Akarere yibukije abaturage ko ari inshingano zabo kwirinda ruswa, akarengane n’urugomo ahubwo bakimakaza ubwumvikane n'amahoro mu muryago.

Iyi mbangukiragutabara ikaba yitezweho kuzafasha cyane abaturage batuye mu Mirenge ya Kaduha, Kibumbwe, Musange, Mugano na Mushubi bityo ubuzima bw’umuwayi burusheho kwitabwaho ku gihe.