Kaduha: Hakozwe inama yiga ku iterambere ry'umuhora Kaduha-Gitwe

Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana HABIMANA Thaddé aho yasobanuye ko muri uyu muhora hateganijwemo imishinga myinshi bityo muri iyi nama hareberwamo ibyo abantu bakwikorera n’ibikeneye gukorerwa ubuvugizi ku zindi nzego.

Muri iyi nama hagaragajwe ibimaze gukorwa kuva gahunda y’umuhora wa Kaduha-Gitwe watangira. Abafatanyabikorwa batandukanye bagaragaje ibyo bivuza gukorera muri iki gice n’icyo bakeneye ku baturage ndetse n’ubuyobozi.

Muri iyi nama hunguranwe ibitekerezo biganisha ku iterambere ry’uyu muhora by’umwihario ku gice cya Nyamagabe aho harimo Imirenge itanu ariyo Kaduha, Musange, Mugano, Kibumbwe na Mbazi.

Mu ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga iri mu muhora Kaduha-Gitwe, kuri ubu mu buhinzi hamaze guterwa hectares nshya 79 z'inanasi, 16 hectares za macadamia, 30 hectares z'urutoki na 60 hectares z'ibitunguru na tungurusumu n’ibindi.