KAMEGERI- GUVERINERI KAYITESI YASABYE ABATURAGE GUKORERA HAMWE

Kuri uyu wa 13 Gicurasi 2025, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madame Alice KAYITESI ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI hamwe n’abagize Inama y'Umutekano Itaguye y'Akarere, yayoboye Inteko y'Abaturage mu Murenge wa Kamegeri, Akagari ka Bwama, asaba abaturage gukora cyane kandi bagakorera hamwe.

Yagize ati: “Mugomba gukora cyane kuko ubukire ntibwizana. Mugomba kandi gukorera hamwe kugira ngo mutizanye imbaraga. Nimugane ibigo by’imari iciriritse bibagurize amafaranga kugira ngo mubone igishoro.”

Guverineri KAYITESI yabasabye kandi kwirinda gusesagura, kujyana abana ku ishuri, gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza no kwita ku isuku.

Muri iyi Nteko y’Abaturage, habayeho kandi kumurika bimwe mu bikorwa n’abaturage b’umurenge wa Kamegeri.

Abaturage bari bafite ibibazo nabo babigejeje kuri Guverineri KAYITESI, bihabwa umurongo.