Kamegeri hatangirijwe igihembwe cy’ihinga 2023A

Ku wa 22 Nzeli 2022, mu Murenge wa Kamegeri hatangirijwe igihembwe cy’ihinga ku rwego rw’Akarere, ahatewe imbuto y’ibigori kuri site ya Nyarubaka ifite 47ha.

Ni igikorwa cyatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thaddée ari hamwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge, abakozi basinzwe ubuhinzi ku Karere n’abafatanyabikorwa.

Muri iki gikorwa, abahinzi basobanuriwe uburyo bwo gutera ibigori bakoresheje ifumbire mvaruganda n’imborera ndetse n’uburyo basiga intera nyayo agate y’igihingwa n’ikindi.

Mu butumwa yagajeje ku baturage, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu yabasabye guhinga kinyamwuga.

Yibukije ko ibikorwa by’ubuhinzi barimo bagomba kubijyanisha no kurwanya isuri kuko iyo imvura iguye ari nyinshi ibangiriza imyaka.

Yagize ati “Murabizi ko Akarere kacu gafite imisozi miremire na hano murabibona ko hari imisozi n’ubwo hano turi hateye ibiti bivangwa n’imyaka ariko kandi ntabwo ari akanya ko kugira ngo ejobundi bahite babitema, ibi biti bigomba nabyo kubungabungwa kugira ngo ejobundi amazi atazaza akadutwarira ibigori kandi byaratuvunnye”.

Uyu muyobozi kandi yibukije abaturage kwitabira gutera ubwatsi ku mirwanyasuri kugira ngo babashe gufata ubutaka kandi babone n’ubwatsi bw’amatungo.

Yibukije abaturage kwitabira guhinga hakiri kare kugira ngo ntihazagire ucikanwa n’igihe cy’imvura. Yabibukije kandi guhinga ubutaka bwose budahinze kandi mu buhinzi bwabo bakibuka guhingira isoko babone amafaranga.