Kamegeri hibutswe hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri 25

Ni umuhango wayobowe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Abayobozi mu nzego z’umutekano, abahagarariye amadini n’amatorero, abarokotse jenoside n’abaturage b’Umurenge wa Kamegeri.

Muri uyu muhango hatanzwe ikiganiro cyagarutse ku mateka y’Igihugu n’uko ubumwe bw’abanyarwanda basenywe. Hatanzwe ubuhamya kandi bw’uko jenoside yashyizwe mu bikorwa by’umwihariko muri aka gace.

Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku bumwe bw’abanyarwanda, abaturage basabwa kubushyira imbere kuko ariyo mahitamo Igihugu cyahisemo kubakiraho.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand yavuze ko umunsi wo kwibuka ari umunsi ukomeye mu mateka y’abanyarwanda.

Yagize ati "Ibyabaye muri jenoside yakorewe abatutsi, tubibona nka cya gihe twari tubirimo. Ya marira, ya miborogo, gutakamba utumvwa byose ni byo byongera gutaha imitima yacu, tukabibona nk’aho tukibirimo. Dukomeje ababyeyi mwabuze abana banyu muri jenoside, dukomeje abana mwabuze ababyeyi banyu, dukomeje mwe mwese mwabuze abavandimwe banyu, bagiye mukiri bato, bagenda mutamaranye igihe, bagenda imburagihe, babasiga mukibakunze. Ariko by’umwihariko, dukomeje mwe mwese mufite abanyu dushyingura mu cyubahiro uyu munsi".

Yakomeje agira ati "Kwibuka twiyubaka ni yo mahitamo abereye u Rwanda. Kwibuka ni uguhitamo kutirengangiza amateka yacu. Ni uguha icyubahiro abacu bapfuye bazize jenoside yakorewe abatutsi. Naho kwiyubaka ni ukwanga kubaho nabi, kubaho mu mwiryane, ndetse no guheranwa n’agahinda".

Muri uyu muhango kandi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 25 y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yimuwe aho yari ishyinguye hagiye hatandukanye. Abayobozi, ndetse n’abitabiriye uyu muhango kandi bunamiye banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo abashyinguye muri uru rwibutso.