KAMEGERI- MU GUTANGIZA ICYUMWERU CY’UMURYANGO, ABABYEYI BASABWE KUBAKA ABANA BABO KUGIRA NGO NABO BAZUBAKE IGIHUGU
Kuri uyu wa 09 Ugushyingo 2025, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Madame Clotilde UWAMAHORO ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madame Agnès UWAMARIYA bifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Bwama, Umurenge wa Kamegeri, mu gutangiza ku rwego rw'Akarere Icyumweru cyahariwe Umuryango cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: "Tugire Umuryango Ushoboye kandi Utekanye. "
Atangiza ku mugaragaro iki Cyumweru, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Madame UWAMAHORO yasabye abagabo n'abagore bo mu Murenge wa Kamegeri by’umwihariko abo mu Kagari ka Bwama kwirinda amakimbirane mu miryango no kurerera Igihugu.
Yagize ati: "Abana tubyara dufite inshingano zo kububaka kugira ngo nabo bazubake Igihugu. Mureke twongere twiyubutse inshingano zacu zo kurerera Igihugu. Rero nimureke twite ku burere bw'abana bacu.
Twirinde kandi amakimbirane mu miryango kuko asenya ingo kandi bikagira ingaruka zikomeye ku bana bacu" Muri iki gikorwa cyo gutangiza Icyumweru cyahariwe Umuryango ku rwego rw’Akarere, abana bahawe indyo yuzuye. Imiryango itatu ibanye neza nayo yararemewe aho buri umwe wahawe inka.
Icyumweru cyahariwe Umuryango mu Karere cyatangirijwe kandi mu nsengero zitandukanye ziri hirya no hino mu Mirenge.