KAMEGERI- UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABATURAGE KWIRINDA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE
Kuri uyu wa 06 Gicurasi 2025, Umuyobozi w’Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI, yayoboye Inteko y’Abaturage mu Kagari ka Kamegeri, mu Murenge wa Kamegeri, aho yasabye abaturage gukomeza kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yatangiye ashima intambwe imaze guterwa mu gukemura ibibazo abaturage bari bagaragaje mu Nteko y'Abaturage iheruka.
Yabasabye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibiyishamikiyeho byose.
Yagize ati: “Mwirinde kandi murwanye ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibiyishamikiyeho byose. Muyirinde kandi abana banyu. Mumenye ko icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside kitungwa."
Yabasabye kandi gukora cyane mu rwego rwo kwiteza imbere.
Yakomeje asaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwimura abaturage bose bagituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga by'umwihariko muri ibi bihe by’imvura.
Muri iyi Nteko y’Abaturage, Meya NIYOMWUNGERI afatanyije n'ubuyobozi bw'Umurenge wa Kamegeri yakiriye anakemura ibibazo by'abaturage birimo ibijyanye n’uburezi, indangamuntu, imanza zitararangira, ibikorwaremezo n'ibindi.