KAMEGERI: UMUYOBOZI W’AKARERE YAYOBOYE INTEKO Y’ABATURAGE MU KAGARI KA KAMEGERI
Kuri uyu wa 06 Gashyantare 2024, Umuyobozi w'Akarere Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yayoboye Inteko y'Abaturage mu Kagari ka Kamegeri, mu Murenge wa Kamegeri.
Bimaze kumenyerwa ko buri wa Kabiri wari buri cyumweru ko mu Tugari twose haba Inteko z’Abaturage.
Abagize Komite Nyobozi y’Akarere na bo bifatanya n’abaturage muri izi Nteko.
Umuyobozi w’Akarere Bwana NIYOMWUNGERI we yifatanyije n’abo mu Kagari ka Kamegeri, mu Murenge wa Kamegeri.
Yatangiye abashimira ku bw’umuhate bagize mu guhinga ubutaka butahingwaga, ibyatumye umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wiyongera.
Gusa yabasabye kutadohoka kuri uyu muhate mu rwego rwo gukomeza kwihaza mu biribwa kandi basagurire n’amasoko.
Yabasabye kandi guhuza ubutaka, bakabuhingaho igihingwa kimwe cyatoranyijwe, bagakoresha inyongeramusaruro biyandikisha muri Smart Nkunganire.
Mayor NIYOMWUNGERI yibukije ababyeyi ko kujyana Abana mu ishuri ari itegeko kandi ari umurage mwiza baba babahaye.
Yabasabye kandi kwirinda amakimbirane mu miryango, ubusinzi n’izindi ngeso mbi.
Abaturage bari bafite ibibazo nabo bahawe umwanya barabibaza, binahabwa umurongo.