Kibilizi hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga
Ni umunsi mukuru witabiriwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Uwamahoro Clothilde, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes, bamwe mu bagize Inama Njyanama, Abayobozi n'Abakozi b'Umurenge wa Kibilizi n'abayobozi mu nzego z'umutekano.
Muri uyu muhango abafite ubumuga 20 bahawe impano y'ibiryamirwa (matelas), coperative y'abafite ubumuga bafite umushinga w'ubuhinzi bw'ikawa yahawe 1,000,000frw, abafite ubumuga kandi bahawe ingemwe z'ibiti by'imbuto ndetse n'imigina y'ibihumyo.
Uyu munsi wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’abantu bafite ubumuga mu miyoborere myiza idaheza nyuma ya COVID-19”.
Mbere yo kwizihiza umunsi nyir’izina abayobozi babanje gusura Ikigo cyita ku bana bafite ubumuga mu giherereye Murenge wa Kitabi.
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza yijeje ko hazakomeza ubufatanye mu guteza imbere gahunda zihari zo kuzamura imibereho n'iterambere by'abantu bafite ubumuga.
Yagize ati “Kimwe tuba turimo gukora iyo dushyira abafite ubumuga, abagore n’urubyiruko mu bikorwa byose dukora ni iterambere ridaheza. Ibyagarutsweho muri gahunda z’iterambere ry’abantu bafite ubumuga tuzafatanya mu kubigeraho”.