KIBILIZI- UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABATURAGE KURUSHAHO KUGIRA ISUKU
Umuyobozi w'Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI ayoboye Inteko y'Abaturage mu Kagari ka Uwindekezi, mu Murenge wa Kibilizi, asaba abaturage b’aka Kagari kurushaho kwita ku isuku.
Isuku ni kimwe mu byo Leta y’u Rwanda iri kwitaho cyane muri iki gihe by’umwihariko Akarere ka Nyamagabe.
Ni yo mpamvu aho abayobozi n’abakozi b’Akarere bagiye hose badahwema gusaba abaturage kurushaho kwita ku isuku.
Mu Nteko y’Abaturage yateranye ku wa 04 Ugushyingo ikabera mu Kagari ka Uwindekezi mu Murenge wa Kiblizi, Umuyobozi w’Akarere, Bwana NIYOMWUNGERI yasabye abaturage b’aka Kagari kugira isuku umuco.
Yagize ati: “Murasabwa kwita ku isuku yo ku mubiri, iyo ku myambaro, iy'aho barara no ku yo mu kanwa. Murasabwa kandi kujya mufungura amadirishya y’ibyumba muraramo kuko nabyo biba bikeneye guhumeka.
Yabasabye kandi gukora cyane mu rwego rwo kwiteza imbere, guhinga ubutaka bwose bwagenewe ubuhinzi mu rwego rwo kwihaza mu biribwa, kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza kugira ngo bazagire amasaziro meza no kwirinda ihohotera iryo ari ryo ryose.