KIBUMBWE- ABADEPITE BIFATANYIJE N’ABATURAGE MU MUGANDA RUSANGE WIBANZE KU GUTERA IBITI BIVANGWA N’IMYAKA

Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2024, itsinda ry'Abadepite ryari rigizwe na Honorable UWAMARIYA Veneranda wari umuyobozi waryo; Honorable KAYITESI Sarah na Honorable ICYITEGETSE Vénuste ryifatanyije n'ubuyobozi bw'Akarere; Ingabo; Polisi n'abaturage b'Umurenge wa Kibumbwe, mu Muganda Rusange usoza ukwezi k'Ukwakira 2024.

Muri uyu Muganda, bateye ibiti bivangwa n'imyaka bisaga 700 mu mirima yo mu Mudugudu wa Rwezamenyo, mu Kagari ka Kibibi.

Nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI yasabye abaturage b’Umurenge wa Kibumbwe kwizigamira ahashoboka hose nko mu bimina; muri Ejo Heza; mu bigo by’imari n’ahandi mu rwego rwo kuzagira amasaziro meza. Yabasabye kandi kwirinda indwara ya Malaria, icyorezo cya Marburg n’icy’Ubushita bw’Inkende barushaho kugira isuku. Abadepite basabye abaturage b’Umurenge wa Kibumbwe gukora cyane mu rwego rwo kwiteza imbere; gushyira amatungo n'ibihingwa mu bwishingizi; kugira isuku no kwita ku burere bw'abana. Babasabye kandi kwirinda amakimbirane mu miryango; kwirinda ubusinzi n’ibibaca intege.

Bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’Umurenge, bakiriye ibibazo by’abaturage binahabwa umurongo. Nyuma yo kuganira n’abaturage b’Umurenge wa Kibumbwe, Abadepite bari basoje urugendo rw’akazi rw’iminsi 3 bagiriraga mu Karere, basuye ibikorwaremezo birimo imihanda bizeza abaturage n’Akarere ko bagiye gukora ubuvugizi ibitameze neza bigakosorwa.