KIBUMBWE- MU GUSOZA IMINSI 16 Y’UBUKANGURAMBUGA BUGAMIJE KURWANYA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA, HASHYINGIWE IMWE MU MIRYANGO YABANAGA MU BURYO BUTEMEWE N’AMATEGEKO

Kuri uyu wa 10 Ukuboza 2025, mu Murenge wa Kibumbwe hasorejwe ku rwego rw'Akarere, Iminsi 16 y'ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina aho Umushyitsi Mukuru yari Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Madame Agnès UWAMARIYA. 

Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyingira imiryango igera kuri 45 yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko.

Visi Meya UWAMARIYA yashimiye abafatanyabikorwa batandukanye ku ruhare bagize muri ubu bukangurambaga.

Yashimiye kandi imiryango yiyemeje kubana mu buryo bwemewe n'amategeko. Yasabye abatarabikora kubikora vuba kuko bifasha abana mu kubona uburenganzira bwabo. 

Yagize ati: “Turashimira abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu migendekere myiza y’ubu bukangurambaga. Turashimira kandi imiryango yafashe icyemezo cyo kubana mu buryo bwemewe n’amategeko kuko bituma abana babo bagira uburenganzira busesuye. Turasaba abatarabikora kwihutira kubikora.” 

By'umwihariko yasabye abaturage b'Umurenge wa Kibumbwe kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina n'amakimbirane, baha abana babo uburere bukwiye. 

Ku wa 25 Ugushyingo 2025, ni bwo mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyamagabe hatangijwe iminsi 16 y'ubukangurambaga bwari bugamije kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ku nsanganyamatsiko igira iti: "Twubake Umuryango uzira Ihohotera”.

Ku rwego rw’Akarere iyi minsi yatangirijwe mu Murenge wa Cyanika aho Umushyitsi Mukuru yari Honorable UWIRINGIYIMANA Philbert. Muri ubu bukangurambaga hatanzwe ibiganiro ku kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu. Hashyingiwe kandi imiryango igera ku 183 mu Karere hose.