Kitabi: Abayobozi basabwe guhagurukira abangiza Parike ya Nyungwe

Ibi babisabwe ku wa 25/08/2021, ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kabayiza Lambert ari hamwe n’Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere ka Nyamagabe, Major John Agaba bakoranaga inama n’abayobozi bahagarariye ibyiciro bitandukanye kuva ku Mudugudu kugera ku Murenge bo mu Murenge wa Kitabi.

Ni inama ibaye nyuma y’uko ku wa 23 Kanama 2021, abagabo babiri bafashwe bamaze gushimuta no kwica inyamaswa ebyiri zizwi nk’ifumberi muri Parike ya Nyungwe ubu bakaba bafunze. 

Umuyobozi w’Akarere Wungirije yasabye aba bayobozi gukora ubukangurambaga abaturage bakumva ibibi byo kugira ibikorwa bakorera muri Parike ya Nyungwe.

Yagize ati “Mu Mudugudu wa Bususuruke hari abaturage bashimuse ifumberi ebyiri barazica turashimira abaturage bihutiye kubagaragaza n’ubwo izo nyamaswa zapfuye. Icyo tubasaba ni uguhamya ko hari abaturage b'Imboni za Nyungwe mu kuyikunda no kuyirinda nk’uko intero ibivuga, twongere twibukiranye ko gushimuta inyamaswa ari icyaha abantu babireke kandi babicikeho”.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije yibukije ko ubuyobozi bwiza buba butekerereza abaturage ibyiza ariyo mpamvu nabo bagomba kubishyigikira.

Yibukije ko mu rwego rwo gufasha abaturiye Parike ya Nyungwe gukora ibikorwa bibateza imbere hari imishinga itandukanye bagiye bazanirwa kandi ikazakomeza no kwiyongera.

Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere yabwiye aba bayobozi ko muri Parike ya Nyungwe hagomba kujyamo gusa abasirikare barinze umutekano, umuturage ufatiwemo akaba afatwa nk’umwanzi. Yabibukije ko nta kibazo cy’umutekano muke igihugu gifite ariko abasaba gukomeza kwicungira umutekano.

Yagize ati “Icyo Ubuyobozi bubashakaho ni umutekano, imibereho myiza n'ubuzima bwiza kugirango abana banyu babashe gukura neza. Ni amahirwe mufite kuba muturiye iri shyamba”.

Muri iyi nama abayobozi bibukijwe gushyira imbaraga mu zindi gahunda za Leta zirimo gukangurira abaturage kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante), kwitegura igihembwe cy’ihinga 2022A hakiri kare, kurwanya ibyatanga icyuho cy’ikwirakwira rya COVID19 n’ibindi.

Ndayambaje Erneste uri mu bagize cooperative y’abahoze ari abahigi n’abavumvu muri Parike ya Nyungwe yashimye ko bashishikarijwe gukora cooperative bizeza ko bazakomeza gukora bakiteza imbere kandi bakanafatanya mu kurwanya abangiza Parike ya Nyungwe.