KITABI- HATASHYWE UMUYOBORO W’ AMAZI MEZA WA KM 3,7
Kuri uyu wa 14 Kanama 2023, mu Mudugudu wa Uwintyabire, mu Kagari ka Kagano, mu Murenge wa Kitabi, habereye umuhango wo gutaha umuyoboro w’ amazi meza wa Bususuruke-Uwintyabire wubatse ku birometero 3,7.
Uyu muyoboro w’ amazi wubatswe ku bufatanye n’ Uruganda rw’ Icyayi rwa Kitabi (Kitabi Tea Factory) ku nkunga ya Taillors of Harrogate UK isanzwe igurira icyayi abaturage bo mu gace uru Ruganda rwubatsemo.
Uhagarariye Kitabi Tea Company Bwana Tushara Tipidia, yashimye ubufatanye bwiza buri hagati y' Akarere ka Nyamagabe n' Uruganda. Yashimiye kandi abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu iyubakwa ry' uyu muyoboro, asaba abaturage bawuhawe kuwubungabunga bityo ukazaramba.
Umuyobozi w' Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry' Ubukungu Bwana Thadée HABIMANA wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul KAGAME ku bw’ imiyoborere myiza adahwema kugeza ku gihugu cyacu, ndetse aboneraho no gusaba abaturage bo mu Murenge wa Kitabi kubungabunga uyu muyoboro w’ amazi bahawe witezweho kubafasha kugabanya indwara ziterwa n' umwanda ku kigero gishimishije.
Umuyoboro w’ amazi meza wa Bususuruke-Uwintyabire, biteganyijwe ko ugiye kujya uha amazi meza ingo 220 zituwe n' abaturage basaga 850.