Komite ya CNJ nshya n'icyuye igihe mu Karere zakoze ihererekanyabubasha
Mu izina rya Komite zombi (icyuye igihe ndetse na komite nshya), ihererekanyabubasha ryakozwe na Mujawayezu Marie Louise umuhuzabikorwa wa CNJ ucyuye igihe na Nshimiyimana Gilbert umuhuzabikorwa wa CNJ watowe.
Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi b'inzego z'urubyiruko mu Karere n'abafatanyabikorwa muri gahunda z'urubyiruko. Umuyobozi w'Akarere yababwiye ko urubyiruko rwitezweho kuba umusemburo w'impinduka nziza mu nkingi zitandukanye z'iterambere ry'Akarere.
Mayor yagarutse ku mahirwe ari mu Karere maze asaba urubyiruko kuyaheraho maze bakayabyaza umusaruro bashaka ibisubizo biteza imbere aho batuye. Yabijeje ubufatanye muri gahunda zihari zo guteza imbere urubyiruko.
Uyu muhango wasojwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza, Mme UWAMARIYA Agnes. Ni nyuma y’uko hagaragajwe imihigo y’urubyiruko muri uyu mwaka.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije yasabye urubyiruko kunoza uburyo bwo guhiga ( targets setting), guharanira gushaka ibisubizo, kumenya ibikorwa byabo bya buri munsi ndetse no gushyira imbaraga mu kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage abasaba kubaka ibiramba no kubisigasira.