KOMITE Y’INAMA Y’IGIHUGU Y’ABAFITE UBUMUGA YASHIMIWE UBURYO IFASHA ABANTU BAFITE UBUMUGA MU KWITEZA IMBERE

Kuri uyu wa 26 Mutarama 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madame Agnès UWAMARIYA inama ya Komite y'Inama y'Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD) mu Karere, ashima uruhare abagize iyi Komite bagira mu guteza imbere Abantu bafite Ubumuga.

Visi Meya UWAMARIYA yashimiye buri wese ku ruhare agira mu iterambere ry’Abantu bafite Ubumuga mu Karere, abasaba gukomerezaho.

Yagize ati: “Turashimira buri wese ku ruhare agira mu iterambere ry’Abantu bafite Ubumuga. Ibikorwa bibateza imbere turabibona hirya no hino mu Mirenge. Biragaragara ko amahirwe Igihugu giha buri Munyarwanda n’Abantu bafite Ubumuga mubafasha kuyageraho. Mukomereze aho kandi nk’ubuyobozi bw'Akarere tubari inyuma.”

Iyi nama iyobowe n'Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga mu Karere, Bwana MUNYANTARAMA Anastase, iri kurebera hamwe imyanzuro y'inama ya Komite Iheruka n'ibikorwa bimaze gukorerwa Abantu bafite Ubumuga mu bihembwe 2 bibanza by'umwaka w'ingengo y'imari wa 2025-2026.

Iyi nama kandi iremeza Koperative z'Abantu bafite Ubumuga zizaterwa inkunga muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025-2026.Yarebeye hamwe kandi aho imihigo y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga mu Karere y’ibihembwe bibiri bibanza by’umwaka wa 2025.