Koperative 12 zo mu Mirenge ikora kuri Nyungwe zahawe imizinga ya kijyambere
Uyu munsi, Reserve Force-RDF yatanze imizinga (imitiba) 267 igezweho kuri koperative 12 zo mu Mirenge ya Kitabi, Uwinkingi, Buruhukiro, Gatare na Nkomane.
Izi koperative zigizwe n’abanyamuryango bahoze mu bikorwa byangiza Parike ya Nyungwe birimo ubuhigi no kujya gushaka ubuki. Koperative zahawe iyi mizinga kugira ngo izafashe abanyamuryango kwiteza imbere no gukomeza kubungabunga Nyungwe.
Basabwe kubyaza umusaruro iyi mizinga kandi bakarushaho kwicungira umutekano no gukomeza kwirinda no kurinda bagenzi babo kujya muri Nyungwe. Bibukijwe kwirinda amakimbirane n’umwiryane muri koperative bishingiye ku nyungu bazabona kuko bijya bibaho kandi bikabera imbogamizi koperative bigatuma idatera imbere.
Abaturage bashimiwe ko bakomeje kwitwara neza mu kubungabunga Nyungwe kuko kugeza ubu nta nkongi y’umuriro iragaragaramo, ibi bitandukanye n’ikindi gihe ko mu mpeshyi muri Nyungwe hakundaga gushya.
Iki gikorwa cyayobowe n’Umuyobozi wa Reserve Force mu Karere ka Nyamagabe, Lt. Col. John AGABA ari kumwe na S9 wa Reserve Force Southern Region, Lt. Col. Charles NIYOMUGABO n’Uhagarariye RDB, n’Umukozi w’Akarere Ushinzwe Ibihingwa ngengabukungu n’Abayobozi b’Imirenge.