Ku Muganda Rusange w’Ukwezi kwa Mutarama 2026, Hasibuwe Umuhanda w’Ibilometero 13 mu Murenge wa Buruhukiro
Ku wa 31 Mutarama 2026, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Bwana NSHIMIYIMANA Védaste, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana Hildebrand NIYOMWUNGERI, ndetse n’abagize Inama Itaguye y’Akarere, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Buruhukiro mu Muganda Rusange w’ukwezi kwa Mutarama 2026.
Iki gikorwa cyibanze ku gusibura no gusukura umuhanda Rambya–Kizimyamuriro, ureshya n’ibilometero 13, hagamijwe koroshya itumanaho no guteza imbere ubwikorezi mu karere.
Nyuma y’uyu Muganda, Umuyobozi w’Akarere, Meya NIYOMWUNGERI, yashimiye abaturage ku bwo kwitabira ibi bikorwa by’iterambere, abasaba kandi kuzitabira ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu, bizabera ku rwego rwa buri Mudugudu ku wa 01 Gashyantare 2026. Yabibukije ko u Rwanda rwubakiye ku bikorwa by’ubutwari, bityo bagomba gutoza abana babo ubutwari hakiri kare kugira ngo bazabukurane.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Bwana NSHIMIYIMANA, nawe yashimiye abaturage b’Umurenge wa Buruhukiro ku bwo kwitabira Umuganda Rusange ari benshi, anashima uruhare bagira mu bukungu bw’Akarere n’Igihugu muri rusange, cyane cyane binyuze mu bikorwa by’ubuhinzi birimo ubw’ibirayi n’icyayi. Yabashishikarije kandi kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari n’ubumwe, nk’inkingi y’iterambere ry’igihugu.
Uyu Muganda Rusange warangije ukwezi kwa Mutarama 2026, ukaba warashyizwe imbere nk’igikorwa cy’ingenzi cyo kwiyubaka no guteza imbere ibikorwa remezo mu Murenge wa Buruhukiro, cyane cyane mu koroshya ubwikorezi no gufasha abaturage kubona ibikorwa by’iterambere hafi yabo.