KU MUNSI MPUZAMAHANGA W’ ABAGEZE MU ZABUKURU UMUYOBOZI URUBYIRUKO RWASABWE KWITEGANYIRIZA NO KWITA KU BAKUZE
Kuri uyu wa 03 Ukwakira 2023, ubwo yifatanyaga n’ Abaturage bo mu Murenge wa Nkomane mu birori byo kwizihiza ku rwego rw’ Akarere Umunsi Mpuzamahanga w’ Abageze mu Zabukuru, Umuyobozi w’ Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage Madame Agnès yasabye Urubyiruko kwiteganyiriza kandi rukita ku Bageze mu Zabukuru.
Agaruka ku Nsanganyamatsiko y’ uyu Munsi yagiraga iti: “Guteganyiriza izabukuru, inkingi y'amasaziro meza", yasabye Urubyiruko kwiteganyiriza hakiri kare kandi rukita ku Bageze mu Zabukuru.
Visi Meya kandi yibukije Abageze mu Zabukuru ko Igihugu kibakunda ari na yo mpamvu cyabashyiriyeho gahunda zitandukanye zibafasha kugira amasaziro meza nk’ Inkunga y’ Ingoboka n’ izindi.
Yragize ati:” " Ni ibyishimo kuba dufite Leta y' Ubumwe bw' Abanyarwanda ikunda Umuturage wese ititaye ku kiciro arimo nk' iki cyanyu cy' izabukuru. Murabizi ko bamwe muri mwe hari gahunda zibageraho zibafasha mu mibereho yanyu zirimo Inkunga y’ Ingoboka n’ izindi. Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko Leta yacu yita ku Muturage ititaye ku kiciro arimo.”
Muri ibi birori, bamwe mu bageze mu Zabukuru borojwe amatungo magufi, banahabwa n’ ubwishingizi bwayo, abandi na bo bishyurirwa umusanzu w’ Ubwisungane mu kwivuza(MUSA).