Kwibohora28: Nyamagabe hatashywe ibikorwa by’iterambere
Ku wa 04/07/2022, mu Karere ka Nyamagabe hizihijwe umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28. Ni umunsi wizihirijwe mu Mirenge yose y’Akarere. Ku rwego rw’Akarere byabereye mu Murenge wa Kitabi, Akagali ka Shaba ahatashywe umuyoboro w’amashanyarazi Gasarenda-Nkumbure-Shaba.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ari hamwe n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere, Secretaire w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Abayobozi mu nzego z’umutekano, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kitabi, abandi bayobozi n’abaturage.
Abaturage bagejejweho ubutumwa bwo gukomeza kwishimira ibyagezweho, kubisigasira no kubirinda bicungira umutekano, bakora kandi batera imbere mu bukungu n’imibereho myiza.
Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Cyanika, Akagali ka Nyanzoga mu kwizihiza umunsi wo kwibohora.
Ibirori kandi byabaye mu Mirenge yose igize akarere aho hagiye hatahwa ibikorwa bitandukanye byagezweho nk'amazu yubakiwe abasemberaga, amaterasi yakozwe, amateme yubatswe n'ibindi. Habaye kandi imikino itandukanye mu mirenge 13 kuri 17 yo mu karere.
Abaturage b’Akarere ka Nyamagabe basabwe gukomeza kurangwa no gukunda umurimo bakora ibikorwa bibateza imbere mu rwego rwo kwibohora ubukene. Abaturage bibukijwe ko umutekano w’Igihugu urinzwe neza bibutswa kujya batangira amakuru ku gihe aho babona icyashaka kuwuhungabanya.