KWIBUKA KU NSHURO YA 30 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 KU RWIBUTSO RWA JENOSIDE RWA CYANIKA, HAGARUTSWE KU ICIBWA RY’ABATUTSI BO MU CYANIKA

Kuri uyu wa 28 Mata 2024, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ishingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Dr. Jean Damascène BIZIMANA ari kumwe na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr. NGABITSINZE Jean Chrysostome bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere hamwe n'abaturage bako by'umwihariko abo mu Murenge wa Cyanika, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komini Karama, ubu hakaba ari mu Murenge wa Cyanika.

Minisitiri Dr. Jean Damascène BIZIMANA yatanze ikiganiro cyagarutse ku itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Gikongoro yavuze ko Abatutsi bari batuye aha mu Cyanika baciriwe i Bugesera na Rukumberi mu Burasirazuba bw'u Rwanda.

Minisitiri wa MINUBUMWE yasabye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gukomera nubwo hari abakiyipyobya. Yagize ati: “Nubwo hari abagihakana bakanapfyobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mwebwe abayirokotse nimukomere Leta ibari inyuma.”

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Cyanika, cyasojwe no kunamira imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 isaga ibihumbi 35 iruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika.