Kwibuka28: Abaturage ba Nyamagabe basabwe kuba hafi abarokotse
Ubu ni ubutumwa bwatangiwe ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kaduha ahatangirijwe ku rwego rw’Akarere ibikorwa byo kwibuka.
Ni umuhango wayobowe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Mme Uwamahoro Clothilde wari hamwe na Komite Nyobozi y’Akarere, abayobozi b’inzego z’umutekano, abajyanama b’Akarere, abihaye Imana, abarokotse n’abaturage ba Kaduha.
Muri uyu muhango hagarutswe ku butumwa bwo kwihanganisha no gufata mu mugongo abarotse kuko ibi bihe biba bibakomereye.
Umuyobozi w’Akarere yagize ati “Imyaka 28 ishize iba myinshi mu mibare, ikanaba mike mu mitima yacu, ibyabaye muri mata 1994 tubona muri iki gihe cyo kwibuka uko byabaga mu myaka 28 ishize bigaragara mu bwenge bwacu nk’aho byabaye ejo, bigatwara amarangamutima yacu tukibaza impamvu ariko ntitubone igisubizo”.
Yakomeje agira ati “Muri iki gihe cyo kwibuka, turasaba ko kirangwa n’ituze, ubumuntu n’ubworoherane. Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi baracyafite ibikomere batewe nayo bibaza impamvu biciwe, batotejwe ndetse bamwe bakibaza impamvu bagifite ibikomere batewe na Jenoside nk’ihungabana, iki ni igihe cyo kutabakomeretsa ukundi, ni igihe cyo kubakomeza twirinda amagambo akomeretsa, apfobya n’ahakana jenoside yabakorewe”.
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko iki ari igihe cyo gushyigiikira incike, abapfakazi n’impfubyi, ni igihe cyo kubakomeza no kubereka urukundo mu midugudu aho batuye.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere yashimye ko n’ubwo u Rwanda rwatengushywe n’abana babo bakaba ibigwari bagakora jenoside, ariko ku rundi ruhande rwibarutse intwari zayihagaritse.
Ati “Uyu munsi turashima Inkotanyi zagaragaje ubutwari, zarokoye abahigwaga zibohora Igihugu”.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyamagabe, Kamugire Remy mu butumwa yatanze, yasabye urubyiruko rwarokotse Jenoside kwirinda gutiza umurindi abashaka gusenya Igihugu kandi mu bushobozi buhari Leta yarabafashije.
Yibukije abarokotse Jenoside gufata neza ibyo Igihugu kibagenera, avuga ko abatutsi bishwe muri Jenoside bari bafite ibikorwa n'imishinga n'ubwo batagize amahirwe yo kuyishyira mu bikorwa, asaba abarokotse kusa ikivi cy'ababo.
Muri uyu muhango kandi habayeho gucana urumuri rw’icyizere ndetse no kunamira no gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi.
Nyuma yo gutangiza kwibuka ku rwego rw’Akarere, inzego zose zakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi bunamira kandi bashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize jenoside ndetse banacana urumuri rw’icyizere.