Kwibuka28: Kibumbwe hibutswe abazize Jenoside hasabwa amakuru y’ahari imibiri

Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Kibumbwe rushyinguyemo imibiri 375. Witabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Akarere, abarokotse Jenoside ndetse n’abaturage b’Umurenge wa Kibumbwe.

Mu butumwa ndetse n’ubuhamya bwatanzwe n’abarokokeye Jenoside muri uyu Murenge bagaragaje ko yakoranywe ubugome ku buryo abashyinguye muri uru rwibutso ari bake ugereranyije n’abiciwe muri aka gace.

Dusabe Christine warokotse yavuze ko abarokotse bifuza kumenya aho ababo bajugunywe kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro maze ubumwe n’ubwiyunge bwifuzwa bwubakire ku kuri.

Yagize ati “Hari ikintu nisabira abantu b’i Kibumbwe, njya mbona ku mateleviziyo abantu b’ahandi basaba imbabazi abo bayikoreye, ba nyakibumbwe, mwatwegereye ko imbabazi tuzifite mukaduha amateka nyayo tukamenya aho abacu baguye tukamenya uko twiyunga ariko byibuze ntitwiyungire ku kinyoma?”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand yagarutse ku mateka yaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi maze asaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati "Iyo dusaba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, tuba dusaba kwirinda amateka yaranze imyaka ya mbere ya 1994, tuba dusaba kandi kwigisha imitima n'ubwenge bwacu ubumuntu, urukundo n'ubunyarwanda"

Yakomeje agira ati “inyigisho nziza ni ibwira umuturanyi warokotse iti 'komera, impore nturi wenyine turi kumwe ntibizongera, inyigisho nziza ni ibwira uwarokotse iti abawe bajugunywe hariya, bagashaka, baboneka ikongera iti komera ndagushyigikiye kandi nzagutabara. Inyigisho nziza ni ibwira uwakwiciye wagusabye imbabazi iti 'ndakubabariye ntibizongere, reka twubake u Rwanda, twubakire abana n'abuzukuru bacu”.

Muri uyu muhango kandi abitabiriye bunamiye banashyira indabo ku rwibutso rwa Kibumbwe ruruhukiyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994.