Kwibuka28: Mu Murenge wa Tare hibutswe abazize jenoside hanashyingurwa mu cyubahiro umubiri umwe
Uyu muhango wayobowe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe ari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere, inzego z’umutekano, abahagarariye amadini n’amatorero, abarokotse jenoside ndetse n’abaturage b’Umurenge wa Tare.
Muri uyu muhango hatanzwe ubuhamya bw’uko jenoside yashyizwe mu bikorwa mu cyahoze ari Komine Mudasomwa.
Hatanzwe ubutumwa bwo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ipfobya, ihakana no guha ishingiro jenoside. Hasabwe ko abana bigishwa amateka nyakuri ya Jenoside abakuru babigizemo uruhare binyuze mu kubabwira ukuri. Abaturage bibukije gushyira imbere gahunda ya Ndi Umunyarwanda politiki y’Igihugu yubakiyeho.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand yagize ati “Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Tare. Turashyingura mu cyubahiro umubiri w’umuntu 1, tununamire Abatutsi basaga 4,201 baruhukiye hano mu rwibutso rwa Nyamigina Turabasubiza icyubahiro bambuwe, bakicwa bazira uko bavutse. Turakomeza abayirokotse tubahumuriza, tubabwira tuti ‘Nimukomere kandi mutwaze Jenoside ntizongera ukundi mu Rwanda’”.
Umuyobozi w’Akarere yagarutse ku mateka yaranze icyahoze ari Komine Mudasomwa yerekana ubukana bw'inyigisho mbi zaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi maze asaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside.
“Umukoro wa buri wese uyu munsi, ni ukwirinda ingengabitekerezo ya jenoside, ipfobya n’ihakana ryayo. Umukoro dukwiye gutahana twese ni ukugira umutima wuje ubumuntu, kuba abateramahoro tugaharanira gusigira urubyiruko rwacu Igihugu cyiza kitarangwamo umwiryane”.
Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Uwamahoro Clothilde yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana ku mateka yaranze Igihugu akaganisha kuri jenoside, ariko ukaba n'umwanya wo kwita ku bayirokotse.
Uyu muhango wasojwe hashyingurwa mu cyubahiro umubiri umwe wabonetse, hunamiwe kandi hashyirwa indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’abatutsi barenga 4000 baruhukiye muri uru rwibutso.